• il y a 10 ans
Ibimaze igihe bibera mu gihugu cy’uburundi cyane cyane kuva aho Prezida Petero Nkurunziza atangarije ko yemeye kuba umukandida w’ishyaka CNDD-FDD ku matora y’umukuru w’igihugu, birimo:
- Guhunga kw’abarundi bagana ahanini mu Rwanda no muri Tanzaniya ;
- Gushaka gutembagaza Prezida Petero Nkurunziza n’imvururu zabikurikiye;
- Iyicwa rya Lieutenant Général Adolphe Nshimirimana na Colonnel Jean Bikomagu ;
- Imyigaragambyo yagiye ikomerekeramo abatari bake ;
- N’ibindi bikorwa byagiye bihungabanya amutekano w’abarundi
Abantu bibazaga ikizakurikira ibi byose, ndetse bamwe badatinya kuvuga ko intambara y’amoko yaba igiye kugaruka; yewe hari n’abavugaga ko hategurwa genocide.
Ibivugwa muri iki gihe nabyo bitera abantu kwibaza ejo hazaza h’uburundi, cyane cyane iyo havugwa urunturuntu hagati y’uburundi n’u Rwanda, guhagarikirwa inkunga kw’ibihugu bimwe na bimwe nk’ububiligi, n’ibindi.
Twubahirije rero ibyifuzo byanyu abakurikira Ikonderainfos, maze dufata akabando tujya kubaza uhagarariye u Burundi mu gihugu cy’ububiligi Bwana Jérémie BANIGWANINZIGO. Mwiyumvire by’imvaho ISURA NYAYO Y’UBURUNDI.
Undi wese waba wifuza kugira icyo avuga kuri iki kiganiro, mutwandikire: ikonderainfos@gmail.com.
Ikonderainfos, 10 octobre 2015

Recommandations