• 7 years ago
Sarah Sanyu yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye. Yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe nk’impano yavukanye igenda ikura buri uko bucyeye
Sanyu Sarah uririmba muri Korali Ambassadors of Christ yakowe n’umusore witwa Kayumba Aimé mu birori byo gusaba no gukwa byabereye i Karangazi ahitwa mu Kayange tariki ya 22 Nyakanga 2018. Aba bombi bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Nyakanga 2018, kuri Kigali English Church Kibagabaga, ibirori bikomereze muri Romantic Garden ku Gisozi.

Category

🎵
Music

Recommended